Saturday, 21 April 2012

Isozwa ry’amahugurwa ku bakozi bashinzwe Uburezi mu Mirenge

Mu rwego rw’imicungire n’imiyoborere myiza y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, ku wa gatanu tariki 06/04/2012, Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Umushinga “MINEDUC School Management Project”, yashoje amahugurwa yahuje abakozi bose bashinzwe Uburezi ku rwego rw’Umurenge.

Aya mahugurwa yatangiye mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka 2011, akaba yarashojwe kuri uwo munsi. Abakozi bagera kuri 406 ku Mirenge 416 bahuguwe ku iwo murimo mushya wo gufasha amashuri mu mikorere ya buri munsi dore ko amashuri yo mu Murenge umwe aba aringaniye ku buryo umuntu umwe yashobora kuyakurikiranira hafi.

Aba bakozi bashinzwe Uburezi mu Mirenge bagiyeho vuba, Minisiteri y’Uburezi ikaba ibategerejeho umusaruro munini kubera ko aribo begereye amashuri hamwe n’ababyeyi bagashobora kubakurikiranira hafi. Ibi turabibwirwa na Emile Rudasingwa, Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga
 
Umwe mu bakozi bahuguwe, Bwana Munyemana Eugène wo mu Karere ka Ruhango aragaragaza ko amahugurwa babonye azabafasha mu mirimo ya buri munsi, bityo bakazashobora guteza imbere ireme ry’Uburezi.

8 comments:

  1. Amahugurwa murangije azafashe uburezi mu mirenge mushinzwe.

    ReplyDelete
  2. amahugurwa aragahoraho kugirango ireme ry,uburezi rigire ingufu

    ReplyDelete
  3. Amahugurwa y'aba SEO barayishimiye cyane E.S. Nyarutovu

    ReplyDelete
  4. Akazi kazarushaho kugenda neza.E.SC.NYAMAGABE

    ReplyDelete
  5. amahugurwa aragahoraho kugirango ireme ry,uburezi rigire ingufu posted by G.S REMERA-RUKOMA AND LYCEE DE ZAZA.

    ReplyDelete
  6. amahurwa yaba seos TURAYASHYIGIKIYE AKAZI KAZARUSHAHO KUGENDA MU MIRENGE

    ReplyDelete
  7. turabashimiye cyane. JEAN

    ReplyDelete
  8. BA SEO, MUGENDE MUBISHYIRE MU BIKORWA GS GIHUNDWE

    ReplyDelete